Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasabye ibihugu byo ku Isi gushyiraho ingamba zikomeye zigamije kugabanya ikoreshwa ry’itabi, inzoga n’ibinyobwa bidasembuye birimo isukari nyinshi.

Muri izo ngamba, OMS irasaba ko mu myaka iri imbere ibihugu byazajya byongera imisoro kuri ibyo bicuruzwa, ku buryo bitarenze mu mwaka wa 2035 uwo musoro uzaba wazamutse ku kigero cya 50%.
OMS ivuga ko kuzamura imisoro kuri ibi bicuruzwa bishobora kugira uruhare runini mu kurinda ubuzima bw’abaturage, cyane cyane mu kugabanya indwara zitandura zishobora guterwa cyangwa kongerwa no kubikoresha cyane.
Itabi, inzoga ndetse n’ibinyobwa birimo isukari nyinshi biri mu bicuruzwa OMS ikunze kugaragaza ko bishobora kugira ingaruka ku buzima iyo bikoreshejwe cyane. Indwara zitandura, zirimo indwara z’umutima, diyabete ndetse n’izindi ndwara zidakira, zikomeje kuba ikibazo ku buzima bw’abaturage mu bihugu bitandukanye.
OMS ivuga ko kongera imisoro kuri ibi bicuruzwa bishobora gutuma ibiciro byabyo bizamuka, bityo bigatuma abantu bamwe bagabanya uko babikoresha. Ibi kandi bishobora gufasha cyane cyane mu kurinda urubyiruko gutangira cyangwa gukomeza gukoresha bimwe muri ibyo bicuruzwa.

Uretse inyungu ku buzima, OMS ivuga ko iki cyemezo gishobora no gufasha ibihugu kongera amafaranga byinjiza binyuze mu misoro. Ayo mafaranga ashobora gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere serivisi z’ubuzima, uburezi n’izindi gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage.
Iri shami rya Loni rivuga ko amafaranga ibihugu byinjiza mu misoro kuri ibi bicuruzwa ashobora kurenga amafaranga byatakazaga mu kuvura indwara zifitanye isano n’ikoreshwa ryabyo.
OMS rero irasaba ibihugu gukomeza gushyiraho politiki zigamije kugabanya ikoreshwa ry’itabi, inzoga n’ibinyobwa birimo isukari, aho kongera imisoro bikaba kimwe mu bikoresho by’ingenzi byakoreshwa muri izo politiki.

Muri rusange, OMS isanga kuzamura imisoro kuri ibi bicuruzwa bishobora gutanga inyungu ebyiri zikomeye: kugabanya ikoreshwa ryabyo no kongera amafaranga yinjira muri Leta. Ni muri urwo rwego isaba ko mu gihe cy’imyaka icumi iri imbere, kugeza mu 2035, ibihugu byaba byazamuye imisoro kuri ibi bicuruzwa ku kigero cya 50%.





