Trump yijeje Abanyamerika amafaranga $5,000 buri muntu, asaba gutora Republicans.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko buri Munyamerika mukuru ashobora guhabwa amafaranga angana na 5,000 z’amadolari, mu gihe Ishyaka ry’Abarepubulikani (Republicans) ryatsinze amatora ya Midterm ateganyijwe mu Gushyingo 2026, rigakomeza kugenzura Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Trump yatangaje iri sezerano ubwo yavugaga mu nama y’Abarepubulikani yabereye i Dallas muri Leta ya Texas, aho yashishikarizaga abayoboke b’ishyaka rye kwitabira amatora no gutora abakandida ba Republican. Yise aya mafaranga “Trump Dividend”, avuga ko yaba ari inyungu Abanyamerika bakura mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Trump yavuze ko aya mafaranga azahabwa abantu bakuru b’Abanyamerika mu gihe Republicans bakomeje kugira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, by’umwihariko muri House of Representatives na Senate. Icyakora, kugeza ubu nta gahunda irambuye yashyizwe ahagaragara igaragaza neza uburyo aya mafaranga azatangwa cyangwa igihe azatangirwa.
Abanyamakuru n’abasesenguzi b’ubukungu bavuga ko gutanga $5,000 kuri buri Munyamerika mukuru byasaba amafaranga arenga tiriyari imwe y’amadolari. CBS News ivuga ko, hashingiwe ku bantu bakuru b’Abanyamerika bagera kuri miliyoni 245, gahunda nk’iyi ishobora gutwara amafaranga arenga $1 trillion.
Reuters na yo yatangaje ko gahunda ishobora gutwara hafi $1.2 trillion, hakiyongeraho n’inyungu ku mafaranga yaba yatijwe kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa. Ibi byatumye bamwe mu Barepubulikani ubwabo bagaragaza impungenge ku ngaruka zayo ku bukungu bw’Amerika.
Trump yavuze ko amafaranga ashobora guturuka ku musoro Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikusanya ku bicuruzwa bituruka mu mahanga, ariko kugeza ubu nta bisobanuro bihagije byatanzwe byerekana niba ayo mafaranga yonyine yaba ahagije gutera inkunga gahunda yose.
Vice Perezida J.D. Vance yashyigikiye igitekerezo cya Trump, avuga ko ayo mafaranga yakumvikana nk’inyungu igenewe Abanyamerika, hashingiwe ku mafaranga igihugu cyinjiza binyuze mu misoro ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga.

Nubwo Trump agaragaza iyi gahunda nk’uburyo bwo gusangiza Abanyamerika inyungu z’ubukungu, bamwe mu bukungu ntibayireba kimwe.
Abasesenguzi bavuga ko gutanga amafaranga arenga tiriyari imwe y’amadolari bishobora kongera igitutu ku ngengo y’imari ya Leta, ndetse bikagira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro. Hari abatinya ko amafaranga menshi yinjijwe mu bukungu mu gihe gito ashobora kongera inflation no gutuma igipimo cy’inyungu kizamo ibibazo.
Umwe mu Badepite ba Republican, David Schweikert, yanenze iki gitekerezo, agaragaza impungenge z’uko gishobora kongera imyenda ya Leta ndetse n’inyungu Leta yishyura ku myenda.
Ibi byerekana ko nubwo igitekerezo cyatanzwe na Perezida Trump, kitari gahunda yamaze kwemezwa n’inzego zose za Leta.
Iri sezerano ntirisobanuye ko buri Munyamerika azahita ahabwa $5,000. Kugira ngo gahunda nk’iyi ishyirwe mu bikorwa, hakenewe ibisobanuro birambuye ndetse n’uburenganzira bw’Inteko Ishinga Amategeko. Trump ubwe ntiyatanze ibisobanuro byose ku buryo amafaranga azatangwa, uzayabona cyangwa uburyo gahunda izacungwa.
Hari kandi ikibazo cy’uko gahunda yaba igenewe buri Munyamerika mukuru cyangwa niba abantu bafite amafaranga menshi bashobora kutayabona. Vice Perezida Vance yavuze ko bishoboka ko abakize cyane bataba mu bazahabwa ayo mafaranga, ariko na byo ntibirashyirwa mu mategeko cyangwa muri gahunda yemejwe. Abasesenguzi benshi babona iri sezerano mu rwego rw’imyiteguro y’amatora ya Midterm azaba mu Gushyingo.

Trump yasabye Abanyamerika gufata aya matora nk’aho ari we uri ku majwi, kuko ashaka ko Republicans ikomeza kugenzura House na Senate kugira ngo abone uko akomeza gushyira mu bikorwa gahunda ze.
Mu ijambo rye i Dallas, Trump yanavuze ko azajya kwiyamamariza abakandida ba Republican mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane aho amatora azaba akomeye.
Abademokarate banenze cyane iri sezerano, bamwe barishinja kuba uburyo bwo gushaka gukurura amajwi y’abatora. Ku rundi ruhande, bamwe mu Barepubulikani barishyigikiye, bavuga ko niba igihugu gifite amafaranga yinjiza menshi, abaturage bakwiye kugira uruhare mu nyungu zayo.
Abanyamerika baracyategereje ibisobanuro=
Kugeza ubu, nta cheque ya $5,000 yatangiye gutangwa kandi nta Munyamerika ushobora kuyisaba. Icyo Trump yatangaje ni isezerano rya politiki rishingiye ku kuba Republicans yakomeza kugenzura House na Senate nyuma y’amatora ya 2026.
Icyo iyi gahunda izaba ivuze ku bukungu bw’Amerika, uko izaterwa inkunga n’uko izashyirwa mu bikorwa bizamenyekana gusa mu gihe yaba ibonye ubufasha bwa Kongere n’izindi nzego bireba.
Mu gihe amatora ya Midterm agenda yegereza, isezerano rya Trump rya $5,000 ryamaze kuba imwe mu ngingo zikomeye ziri guteza impaka muri politiki y’Amerika, cyane cyane ku bijyanye n’ubukungu, imisoro, imyenda ya Leta n’uburyo bwo gufasha abaturage mu gihe ubuzima bukomeje guhenda.





